Kuri ubu abakomeretse bajyanywe kwa muganga mu bitaro bya Addenbrroke muri Cambridge mu Burasirazuba bw’u Bwongereza.

Muri bo icyenda bakomeretse cyane ku buryo buteye impungenge ku miryango ko bashobora kuba babura ubuzima.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu mujyi muto wa Huntingdon, muri gari ya moshi yaturukaga mu gace ka Doncaster yerekeza i Londres.

Nyuma y’uko Polisi ibonye amakuru y’ubwo bugizi bwa nabi, gari ya moshi yahise ihagarara bitunguranye kuri sitasiyo ya Huntingdon ari na ho Polisi yabashije gutangira ubutabazi ku bari bayirimo no guta muri yombi bamwe mu bagize uruhare muri iki gikorwa.

Abashinzwe umutekano bihutiye kuhagera kugira ngo batabare abaturage bari muri gari ya moshi ndetse bivugwa ko babiri mu bagizi ba nabi bamaze gutabwa muri yombi nubwo hataramenyekana imyirondoro yabo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Kier Starmer, yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko anashima ko itsinda ry’ubutabazi riri gukora uko rishoboye.

Ati “Ibiterezo byanjye biri kumwe n’abagizweho ingaruka n’ibi, kandi ndashimira ko serivisi z’ubutabazi ziri gutanga ibisubizo. Buri wese muri ako gace agomba gukurikiza amabwiriza ya Polisi.”

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba naryo ryamaze kwifatanya n’abandi mu gukomeza gukora iperereza kuko hataramenyekana icyabaye indandaro y’ubu bugizi bwa nabi.

Ibikorwa by'ubugizi bwa nabi byabereye muri gari ya moshi yerekezaga i Londres
Ibikorwa by'ubugizi bwa nabi byabereye muri gari ya moshi yerekezaga i Londres
Inzego z'ubutabazi zahise zihagoboka zitabara abagenzi
Inzego z'ubutabazi zahise zihagoboka zitabara abagenzi