Abamaze kumenyekana beguye ni babiri Nick Clegg, umuyobozi w’ishyaka ry’aba "Liberal Democrates" ryari kumwe n’irya Minisitiri w’Intebe muri Leta ubushize na Ed Miliband w’ishyaka ry’abakozi, "Labour Party", uyu we (Ed Milband) akaba yeguye bitewe ahanini no kuba ishyaka rye ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatakaje amajwi menshi muri Ecosse akitwarirwa na "Scotish National Party".
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Ed Miliband yemeye ko afite uruhare mu gutsindwa kw’ishyaka rye, ngo iyo ikaba ari n’imwe mu mpamvu y’ukwegura kwe.
Ishyaka ry’aba “Conservateurs” ryaratunguranye cyane kuko amakuru yahwihwiswaga mbere y’amatora yagaragazaga ko n’ubwo riri imbere, ritarushaga amajwi menshi bakeba babo, "Labour Party".
Inkuru ya the huffington post ivuga ko byatunguranye cyane ubwo ryabarushaga bidasubirwaho bakabona amajwi 325 kuri 232 y’ishyaka ry’abakozi.
Nyuma y’uko ishyaka rye ritsinze amatora, David Cameron yamaze kubonana n’umwamikazi Elizabeth II, hakaba hasigaye ko ashyiraho akanatangaza guverinoma cyane ko bitewe n’umubare munini w’amajwi babonye bitari ngombwa ko yinjizamo abo mu yandi mashyaka yatsinzwe amatora.
@samkwizera28



















TANGA IGITEKEREZO