Abaturage bagera kuri 46,499,537 nibo bateganyijwe kwitabira aya matora yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, umubare ubaye munini kuva iki gihugu cyabaho.
Iyi kamarampaka ibaye nyuma y’amezi ane hakorwa ubukangurambaga busaba abaturage gutora “kuguma muri uyu muryango abandi bashishikariza ababayobotse gutora kuwuvamo”.
Abitabira aya matora barasabwa kuzuza urupapuro rw’itora rubaza ruti: “Ese u Bwongereza bukwiriye gukomeza kuba umunyamuryango wa EU cyangwa buyivemo?”
Uruhande ruza kugira amajwi arenze ½ cy’ abatora ruraba rutsinze amatora.
Abayobozi batandukanye ku mugabane w’u Burayi bagiye bagaragaza ko byagira ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu n’Isi muri rusange mu gihe itora ryatanga umwanzuro w’uko u Bwongereza buva mu muryango wa EU.
Michael Ryan uhagarariye EU mu Rwanda yabwiye IGIHE ko kuva muri uyu muryango k’u Bwongereza nta ngaruka z’imibanire n’imikoranire byagira ku Rwanda n’umugabane w’ Afurika.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko amatora yatangiye saa moya za mu gitondo, aza gusozwa saa yine z’ijoro ndetse udusanduku tw’itora tugahita tujyanwa mu duce 382 tugomba kubarurirwamo amajwi.
Ibyavuye mu matora ku rwego rw’igihugu bizatangazwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.



















TANGA IGITEKEREZO