00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Bamubwiye ko adatwite yishyira mu kagozi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 July 2014 saa 07:52
Yasuwe :

Umubyeyi yiyahuye nyuma y’uko umuganga amubwiye ko adatwite kandi yari yarishyizemo ko afite inda y’amezi ane.
Anna Holding w’imyaka 48 yabwiye abaganga ko yumva ibimenyetso by’uko atwite. Nk’uko Dailymail ibitangaza, uyu mugore yemezaga adashidikanya ko kuba yumva ananiwe, akagira iseseme ndetse akababara mu mutwe, ko ari ibimenyetso ntakuka ko yaba atwite.
Holding wakoraga akazi k’isuku yabwiye abaganga ko n’ubwo inda ye itari ibyimbye ku buryo bugaragara, bagomba kwemera ibyo (…)

Umubyeyi yiyahuye nyuma y’uko umuganga amubwiye ko adatwite kandi yari yarishyizemo ko afite inda y’amezi ane.

Anna Holding w’imyaka 48 yabwiye abaganga ko yumva ibimenyetso by’uko atwite. Nk’uko Dailymail ibitangaza, uyu mugore yemezaga adashidikanya ko kuba yumva ananiwe, akagira iseseme ndetse akababara mu mutwe, ko ari ibimenyetso ntakuka ko yaba atwite.

Holding wakoraga akazi k’isuku yabwiye abaganga ko n’ubwo inda ye itari ibyimbye ku buryo bugaragara, bagomba kwemera ibyo ababwira. Ati "Numva hari igitembera muri nyababyeyi yanjye, ndakeka ko ntwite inda y’amezi nk’ atatu cyangwa ane".

Umugabo wa nyakwigendera yatangarije abagenzacyaha ko umufasha we yabyaye imfura ye y’umukobwa mu w’1987 ariko icyo gihe bwo ngo ntiyigeze amenya ko atwite.

Yongeyeho ko ibi byatumye kuri iyi nshuro akeka ko atwite inda itabaho. Yagize ati "Nta na rimwe nigeze nkeka ko umufasha wanjye yakwiyahura ariko twamusanze yimanitse mu kagozi".

Hejuru ku ifoto: Nyakwigendera Holding

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages