00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Bishimiye bikomeye umwana wa kane ushobora kuzaba Umwamikazi

Yanditswe na

Bukuri JC

Kuya 3 May 2015 saa 10:25
Yasuwe :

Umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince William yibarutse umwana wa kabiri akaba n’uwa kane mu bashobora kuzayobora ubwami bw’u Bwongereza.

Uyu mwana w’umukobwa (Igikomangomakazi) yavutse kuwa gatandatu mu bitaro bya St Mary mu burengerazuba bw’u Bwongereza, avukana ibiro 3.7

Ubwo yerekwaga abaturage, yishimiwe bikomeye ndetse no mu mujyi wa Londre hashyirwa ibirango byerekana ko ingoma ya cyami mu gihugu yungutse umwana mushya.

Uyu mwana abaye uwa kabiri Igikomangoma Prince William n’umugore we Kate Catherine babyaye nyuma George w’umwaka umwe n’amezi 9.

Ntiharatangazwa izina uyu mwana azahabwa ariko byatangiye guhwihwiswa ko ashobora kuzitwa Elizabeth, Victoria, Alice cyangwa Charlotte. Bishoboka kandi ko yazitwa Diane nkuko ibinyamakuru bitandukanye bibitangaza.

Prince William n'umugore we Kate basohoka mu bitaro
Bibarutse umukobwa w'ibiro 3.7
Umwana yishimiwe bikomeye
Ni umukobwa
Abantu benshi bari bagiye ku bitaro kureba umwana mushya w'ibwami
Abanyamakuru bari benshi
Batangiye kuraguza umutwe amazina ashobora kuzitwa
BT Tower mu mujyi wa Londre nayo yanditseho ko havutse umukobwa
Umwamikazi nawe yari yasazwe n'ibyishimo
Ibwami hashyizwe itangazo rivuga ko havutse umwana
London Eye mu mujyi rwagati wa Londre nayo iraranga ko ibwami bungutse umwana
Ikiraro mu mujyi wa Londre nacyo kiragaragaza inkuru nziza ivuye ibwami

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages