Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Boris Johnson yavuzweho ko yakiriye ruswa ifite aho ihuriye n’Umunyamerikakazi w’umucuruzi ufite za kompanyi bikekwa ko zanahawe ibihembo by’ishimwe byo gufasha leta ku gihe cy’ubuyobozi bwe.
Deutsche Welle yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yongeye guterana muri iki cyumweru ubwo urukiko rw’ikirenga rwagaragazaga ko icyemezo cya Boris cyo guhagarika imirimo y’Inteko kinyuranyije n’amategeko ndetse ko ubuyobozi bukuru bw’u Bwongereza bwasabye ko hakorwa ubugenzuzi kuri Minisitiri w’intebe.
Ubugenzuzi buri kwibanda ku byo akekwaho ku makimbirane ashingiye ku nyungu n’umucuruzi w’Umunyameika, Jennifer Arcuri, igihe Johnson yari umuyobozi w’Umujyi wa Londres.
Arcuri yavuzweho kugira uruhare muri misiyo eshatu z’ubucuruzi yakoranye na Johnson, nubwo atari yujuje ibisabwa kugira ngo abukore.
The Sunday Times yanditse mu cyumweru gishize ko imishinga ya Arcuri yakiriye inkunga ebyiri zivuye kuri meya mu gihe yari ku butegetsi.
Igihembo kingana na £100,000 yahembwe za kompanyi zifite aho zihuriye n’uwo mugore w’umucuruzi mu ntangiriro z’uyu mwaka zivuye kuri Minisitiri w’inshuti ya Johnson, ikora muri guverinoma mu ishami ry’ikoranabuhanga umuco na siporo.



















TANGA IGITEKEREZO