00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bugiye gukuraho ingingo yenyegeza ihohoterwa mu masezerano y’ibanga ry’akazi

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 8 July 2025 saa 03:13
Yasuwe :

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko itegeko rishya rigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, rica burundu ingingo yenyegeza ihohoterwa mu masezerano yo kugira ibanga ry’akazi hagati y’umukozi n’umukoresha.

Aya masezerano azwi nka NDA (Non-Disclosure Agreement) yanenzwe kenshi bitewe n’uko ahishira amakosa y’abakoresha bakorera abakozi babo ihohotera rishingiye ku gitsina n’ivangura.

Ni inyandiko ifite imbaraga z’amategeko igamije kurinda amakuru y’ibanga hagati y’impande ebyiri. Ashobora gukoreshwa mu kurinda umutungo bwite cyangwa andi makuru y’ubucuruzi.

Zelda Perkins wahoze ari umwunganizi wa Harvey Weinstein wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, yavuze ko aya masezerano yagiye akoreshwa cyane mu gucecekesha abagore bahohotewe, ari na byo byatumye atangira urugamba rwo kuyarwanya imyaka.

Yagize ati “Ikintu nyakuri giteye ubwoba ku masezerano yo kugira ibanga ry’akazi ni uko aya mategeko arengera umuntu ufite ububasha, aho kurengera abahohotewe mu kazi hashingiwe ku gitsina ndetse n’ivangura.”

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bwongereza, Angela Rayner, yavuze ko iri tegeko rizafasha mu kuvugira abakorewe ihohoterwa mu kazi, bakabuzwa kugira icyo bavuga.

Yagize ati “Abakozi bagomba kugira uburenganzira bwo kuvuga ibibazo bahura nabyo, nta guhanwa, nta gutotezwa. Nta muntu ukwiye guhangayikishwa no kuvuga ku byo yahuye na byo.”

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’uburenganzira bw’abakozi bemeza ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko ari intambwe ikomeye, kuko abayobozi babanje bo barirwanyaga.

Nubwo itegeko rizaca burundu ingingo ihari rugari abakoresha bahohotera abakozi, amasezerano y’ibanga yo azakomeza kubahirizwa mu rwego rw’ubucuruzi cyane cyane mu kurinda amabanga y’ibigo n’abafatanyabikorwa.

Guverinoma ivuga ko irimo gutegura amabwiriza azafasha abakozi n’abakoresha gusobanukirwa neza igihe aya masezerano yemerewe gukoreshwa.

Amasezerano y'ibanga azagumaho ariko ingingo ihishira abakoresha bahohotera abakozi babo ikurweho
Minisitiri w'Intebe wungirije w'u Bwongereza, Angela Rayner, yavuze ko nta mukozi wahohotewe ugomba gucecekeshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages