Ibi yabivuze ubwo yagarukaga ku itegeko rishya guverinoma y’u Bwongereza yiteguye gushyira hanze muri iki cyumweru, rigamije gukumira abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije amategeko.

Kubera igitutu cy’Abadepite mu gushaka igisubizo kirambye cy’iki kibazo, Rishi Sunak yamaze guhagarika ubwato buto bwinjira mu Bwongereza buturutse mu bihugu birimo u Bufaransa, bwifashishwa mu gutwara abimukira rwihishwa.

Minisitiri w’Intebe Sunak yaburiye abajya mu Bwongereza, ko bakwiye guhitamo inzira nziza yo kuganayo kandi bakinjira mu buryo bukurikije amategeko.

Ati "Ntihakagire ikosa mukora, niba ugiye kuza aha mu buryo bunyuranyije amategeko ntabwo uzigera ubona amahirwe yo kuhaguma."

Kugeza ubu abimukira binjira mu Bwongereza baracyari gufashwa, hagasuzumwa ibibazo byabo bari mu gihugu.

Iri tegeko rishya risohorwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, ryitezweho impinduka no gukemura ikibazo, nubwo rigiye gushyirwa hanze nyuma y’uko abarenga ibihumbi 45 binjiye muri iki gihugu mu mwaka ushize.

Mu mwaka ushize kandi u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo kurwoherezamo abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije amategeko.

Ni icyemezo kugeza ubu kitarashyirwa mu bikorwa, kuko cyagiye gitambamirwa n’ibirego, nk’aho indege yari igiye gutwara aba mbere yahagaritswe igitaraganya hakabanza kwitabazwa inkiko, ndetse imiryango mpuzamahanga itandukanye ikagaragaza ko itishimiye icyo cyemezo ibihugu byombi byafashe.

Mu Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwatangaje ko iki gikorwa cyubahirije amategeko, ariko abakirwanya baracyagaragaza ko bifuza kujurira.

Mu itegeko rishya, abazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije amategeko ntibazongera kwemererwa ukundi kuba basaba ubuhungiro muri iki gihugu, nk’uko Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza, Suella Braverman yabitangaje.

Ati "Amategeko yacu azaba yoroshye mu migirire no mu kigenderewe, inzira yo kugera mu Bwongereza izaba ari inzira niza itekanye kandi yubahirije amategeko."

U Rwanda ruracyafitiwe icyizere

Mu kiganiro yagiranye na TalkTV muri Mutarama 2023, Minisitiri w’Intebe Sunak yavuze ko hari icyizere cyo gutangira kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko bashaka guhagarika ibikorwa byo kwambutsa abantu rwihishwa, bituma abinjira mu Bwongereza banyuze mu nzira y’amazi ituruka mu Bufaransa izwi nka English Channel, baba benshi cyane.

Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakorsheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y’amazi bageze ku 45.756, bavuye ku 2.526 mu 2021. Bivuze ko biyongereyeho abasaga 17.000.

Uko baba benshi ni nako baba umuzigo kuri Guverinoma, kuko ivuga ko yishyura miliyoni 5,5 z’amapawundi yo kwita kuri abo bantu bimutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho baba bacumbikiwe muri za hoteli mu gihe ubusabe bwabo bukiri kwigwaho.

Sunak yagize ati "Gahunda dushaka, gahunda ndimo gushyiraho, ni uko niba uje hano mu buryo butemewe n’amategeko, uhita ufatwa, ubundi mu minsi mike cyangwa ibyumweru tukumva neza ikibazo cyawe, atari mu mezi n’imyaka, noneho tukakwimurira ahandi hantu. Nitubikora, nibwo tuzabasha guca urwo ruhererekane."

Yavuze ko muri iyo gahunda, mu minsi 100 ya mbere ye nka Minisitiri w’Intebe yabashije kugirana amasezerano n’u Bufaransa, agamije kongera amarondo akorerwa ku mazi, kandi ngo byatangiye kubyara umusaruro.

Yakomeje ati "Icya kabiri, nagiranye amasezerano mashya na Albania. Albania yari yihariye 30 ku ijana ry’abimukira bose binjira mu buryo butemewe."

"Nuza mu buryo butemewe, ntabwo uzabasha kuguma hano – tuzaba dufite ubushobozi buhambaye mu buryo bwinshi bwo kukohereza mu kindi gihugu gitekanye."

Abimukira bajya mu Bwongereza bakomeje kwiyongera
Abimukira bajya mu Bwongereza bakomeje kwiyongera