00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ashobora kuzaba umugore

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 10 July 2016 saa 08:40
Yasuwe :

Abakandida babiri bo mu ishyaka ry’abatsimbarara ku mpinduka (Conservative Party) nibo bashobora kuzabonekamo umwe uzasimbura David Cameron wamaze gutangaza ko azegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu gihugu cy’u Bwongereza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu Theresa May na Andrea Leadsom, Minisitiri ushinzwe ingufu nibo bahabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka mu matora nyuma yo guhigika umugabo bari bahanganye Michael Gove.

Nyuma yo kubarura amajwi yavuye mu matora, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, May, yabonye 199 naho Minisitiri w’ingufu, Madamu Leadsom abona 84.

Gove, Minisitiri w’Ubutabera wari ushyigikiye ko u Bwongereza buva muri EU yagize 46.

Ikinyamakuru Le Monde dukesha iyi nkuru gitangaza ko minisitiri w’intebe, uzasimbura Cameron uheruka kwegura azatangazwa ku mugaragaro kuya 9 Nzeli 2016.

Uzatsinda aya matora hagati ya Theresa May na Andrea Leadsom azaba abaye minisitiri w’intebe wa kabiri w’umugore mu mateka y’u Bwongereza.

David Cameron yatangaje ko azegura ku mirimo ye nyuma y’uko u Bwongereza butoye kuva mu muryango w’ibihugu by’u Burayi, EU.

Abayoboke 150.000 b’ishyaka rya Conservative Party bazahitamo hagati ya May, washyigikiye ko u Bwongereza bwaguma muri EU na Leadsom washyigikiye ko buva muri uyu muryango.

Andrea Leadsom(iburyo) na Theresa May(ibumoso)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages