Uyu muyobozi yavuze ko hari kurebwa ku nzira iyo ari yo yose yafasha mu gutuma uwo muyoboro wongera gukora neza byaba ari ugukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa n’ibindi bihugu by’inshuti.
Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.
Ibyo bibaye nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026, Perezida wa Amerika, Donald Trump yavuze ko agiye gushaka inzira zose byanyuramo ngo uwo muhora ufungurwe.
Trump yagaragaje ko yizeye ko u Bushinwa, u Bufaransa, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Bwongereza n’ibindi byagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ingabo za Iran byakohereza ubwato bw’intambara kugira ngo ingendo zo muri uyu muyoboro zitazongera guhungabana.
Minisitiri Miliband yasobanuye ko ari ingenzi cyane ko uwo muyoboro wa Hormuz wakongera kunyuzwamo ibicuruzwa nubwo yirinze kubivugaho byinshi.
Ati “Icyo mwamenya mudashidikanya ni uko amahitamo ayo ari yo yose ashobora gufasha kongera gufungura uwo muhora (wa Hormuz) arimo gusuzumwa ku bufatanye n’inshuti zacu n’ibihugu dufatanyije.”
Umuyobozi mushya w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, aheruka gutangaza ko uburyo bwo guhagarika inzira y’umuhora wa Harmuz bukwiye gukoreshwa mu kureba ko Amerika yahagarika intambara yayigabyeho.
Bitewe n’ibitero bya Iran mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’uburyo ikomeje kubangamira ingendo zo muri uyu muyoboro, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyaratumbagiye kuko akagunguru kabyo kaguraga Amadolari ari munsi ya 70 kageze ku Madolari 120.






Ibitekerezo 0