00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Burnham yasimbuye Starmer ku kuyobora ishyaka riri ku butegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 July 2026 saa 01:44
Yasuwe :

Andy Burnham yabaye umuyobozi w’Ishyaka ry’Abakozi, Labor Party atangaza ko yiteguye kuriyobora yubakiye ku musingi wa Keir Starmer wari umuyobozi waryo.

Mu ijambo rye imbere y’abashyigikiye iri shyaka, Burnham yagize ati“Nditeguye.”

Yavuze ko yiteguye gufata inshingano zo kuyobora Labour no gukomeza gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’ibikorwa byatangijwe na Starmer.

Burnham yashimye ibikorwa bya Starmer, avuga ko yayoboye ishyaka rikava habi hakomeye mu mateka rikagera ku ntsinzi ikomeye, ndetse rikagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.

Mu byo yashimangiye ku bikorwa bya Starmer harimo kugabanya igihe abarwayi bamara bategereje serivisi z’ubuvuzi muri gahunda y’ubuzima y’u Bwongereza (NHS), ndetse no kongera icyizere cy’igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Burnham ni umwe mu banyapolitiki b’inararibonye muri Labour, akaba yarigeze no kuyobora minisiteri zitandukanye muri guverinoma z’iri shyaka mbere yo kuba umuyobozi w’Umujyi wa Greater Manchester.

Reuters yanditse ko Burnham azinjira mu nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026.

Uyu munyapolitiki yinjiye muri politiki ubwo Tony Blair yari Minisitiri w’Intebe. Yabaye umudepite kuva mu 2001, aba Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Umuco, uw’Itangazamakuru na Siporo, anakora muri Minisiteri y’Imari.

Burnham yatorewe kuyobora ishyaka ry'Abakozi, asimbura Keir Starmer
Burnham ategerejwe kuba Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages