Abantu bagera ku 182.100 bo muri Ukraine ni bo bamaze kugera mu Bwongereza guhera mu 2022 bakoresheje ibyangombwa bya Ukraine bishobora kubafasha kuba muri iki gihugu nibura imyaka itatu gusa.
Nyuma yo kubona ko nta herezo kuri iyi ntambara, bamwe muri aba baturage, ntabwo bagaragaza ubushake bwo gutaha, ibintu byatumye abagize Inteko Ishinga Amategeko basaba Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, kugira icyo guverinoma ikora.
Depite Bob Seely yavuze ko hakenewe kumenya niba aba bantu bashobora gufashwa kuba mu Bwongereza cyane ko abenshi bafite abana bato bakeneye gushyirwa mu mashuri.
Ati “Bamwe bafite abana bato mu mashuri, dukeneye kumenya niba twiteguye kubemerera kugira gahunda runaka bagenderaho.”
Sir Robert Buckland wahoze ari umwanditsi w’ubutabera mu biro bya Boris Johnson yasabye ko Abanya-Ukraine bahabwa ibyangombwa bibemerera gutura mu Bwongereza by’igihe kirekire.
Ibarura ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Bwongereza ryagaragaje ko Abanya-Ukraine bakuru bifuza kwigumira mu Bwongereza nubwo byaba bishoboka ko basubira iwabo mu gihe umutekano waba wabonetse.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abagiraneza ubarizwa mu Bwongereza ariko ukunze gufasha abantu bo muri Ukraine witwa Opera, Stan Benesh, aherutse kugaragaza ko ibikorwaremezo muri Ukraine byangiritse bikomeye ku buryo intambara nihagarara bizaba bigoranye kongera kubona ibikorwaremezo bihagije ku bantu bose.
Umuryango udaharanira inyungu wo muri Ukraine ukora ibirebana n’ibarurishamibare, Ukrainian Institute for the Future, (UIF) uheruka kugaragaza ko Abanya-Ukraine barenga miliyoni 8,6 bahunze igihugu kubera intambara batifuza gusubira yo.






Ibitekerezo 0