Biteganyijwe ko ibihugu biri muri uyu muryango bizatora Umunyamabanga Mukuru wawo mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izateranira i Kigali mu cyumweru kizatangira ku wa 20 Kamena 2022.
Kamina Johnson-Smith arashaka gusimbura Baroness Patricia Scotland usanzwe muri izi nshingano akaba ashaka guhatanira manda ya kabiri.
Mu butumwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yanyujije kuri Twitter ku wa Kane, yavuze ko Guverinoma ye ishyigikiye kandidatire ya Johnson-Smith kubera inararibonye afite.
Ati “Afite inararibonye ryo ku rwego rwo hejuru ku buryo bumubashisha gushyigikira no kunga umuryango w’ibihugu biri muri Commonwealth.”
Uyu Munya-Jamaica wagaragaje ku nshuro ya mbere ko ashaka guhatanira uyu mwanya ashyigikiwe n’ibindi bihugu birimo Singapore, u Buhinde na Maldives mu gihe ibihugu bya Caraïbe bishyigikiye Patricie Scotland.
Asobanura icyamuteye gutera intambwe yo guhatanira Ubunyamabanga bwa Commonwealth, Johnson-Smith yavuze ko ibihugu byinshi byo muri uyu muryango byegereye Jamaica buyitera akanyabugabo ko gutanga kandidatire.
Amakuru avuga ko kuva ku wa 8 kugeza ku wa 14 Gicurasi, yagombaga guhura n'abayobozi bakuru b'ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bakagirana ibiganiro ku hazaza ha Commonwealth. Muri bo harimo abo muri Lesotho, Botswana, Afurika y'Epfo, Kenya, Uganda, Tanzania, Nigeria na Ghana.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth atorerwa manda y’imyaka ine ishobora kongerwa inshuro imwe. Mu nshingano ze haba harimo guteza imbere no kubungabunga indangagaciro z’uyu muryango, kuwuhagararira no gushyira mu bikorwa porogaramu z’ubunyamabanga bwawo.
Mu babaye muri izi nshingano harimo Umuhinde, Kamalesh Sharma (2008-2016); Umunya-Nouvelle Zelande, Don McKinnon (2000-2008); Umunya-Nigeria, Chief Emeka Anyaoku (1990-2000); Umunya-Guiyane, Sir Shridath ‘Sonny’ Ramphal (1975-1990) n’Umunya-Canada, Arnold Smith (1965-1975).






Ibitekerezo 0