00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza buteganya kwemera Leta ya Palestine, Israel nidahagarika imirwano muri Gaza

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 July 2025 saa 11:38
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko icyo gihugu kizemeza Leta ya Palesitine muri Nzeri mu gihe Israel izaba itemeye guhagarika intambara muri Gaza.

Yabitangaje ku wa 29 Nyakanga 2025, nyuma y’Inama y’Abaminisitiri, avuga ko bazemeza Leta ya Palestine mu rwego ro gushyigikira inzira y’amahoro no gushaka igisubizo kirambyue hagati ya Palestine na Israel.

Ati “Nakwemeza ko u Bwongereza buzemeza Leta ya Palesitine imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri, keretse gusa mu gihe guverinoma ya Israel ifashe ingamba zikomeye zo kurangiza ibiri kuba muri Gaza, yemere guhagarika intambara kandi yiyemeze amahoro arambye asubizaho igitekerezo cya Leta ebyiri.”

Ibi Starmer yabitangaje nyuma y’umunsi umwe abwiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bari kumwe muri Ecosse, ko abaturage b’Abongereza “bababazwa cyane” n’amashusho agaragaza abantu bari kwicwa n’inzara muri Gaza.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, abinyujije kuri X, yavuze ko icyemezo cya Starmer “giha agaciro iterabwoba ry’umutwe wa Hamas.”

"Leta y’Abajihadist iri ku mupaka wa Israel uyu munsi, ariko ejo izaba iri gutera ubwobwa u Bwongereza. Gushyigikira aba-jihadist buri gihe biratsindwa. Namwe bizabapfubana. Ntabwo bizabaho."

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yavuze ko iki cyemezo kirimo gusenya imbaraga zo gushyiraho agahenge muri Gaza no kurekura imfungwa zisigaye muri icyo gice.

U Bwongereza buteganya kwemera Leta ya Palestine, Israel nidahagarika imirwano muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages