Ni icyemezo Yvette Cooper yatangaje kuri uyu wa Mbere mbere yo kwerekeza i New York mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye ubwigenge bwa Palestine. Ni umwanzuro kandi watangajwe n’ibindi bihugu birimo Portugal, Australie na Canada.
Abajijwe na BBC niba Israel idashobora kugendera kuri uyu mwanzuro ngo ifate icyemezo cyo kwiyomekaho bimwe mu bice bya West Bank, Yvette Cooper yavuze ko ari ibintu yaganiriyeho na mugenzi we wa Israel, kandi ko yabimuhayeho gasopo.
Ati “Twasobanuye neza ko umwanzuro twafashe ari bwo buryo bwiza bwo kubaha umutekano wa Israel, ndetse n’umutekano w’Abanye-Palestine. Hagamijwe kubungabunga amahoro n’ubutabera by’umwihariko umutekano w’Uburasirazuba bwo hagati, kandi Tuzakomeza gukorana na buri wese mu karere, kugira ngo tubashe kubigeraho.”
Yakomeje avuga ko “Nk’uko twubaha Israel nk’igihugu, tugomba no kubaha uburenganzira bw’Abanye-Palestine bwo kugira igihugu cyabo.”
U Bwongereza butangaje ibi mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu akomeje kwikoma ibihugu bishyigikiye ubwigenge bwa Palestine, abubwira ko iki gihugu kitazigera kibaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!