Ubwo bwato bwafashwe ku wa Gatatu mu mazi aherereye mu Majyaruguru ya Ecosse. Pentagon yavuze ko ubwo bwato buzwi nka ‘Bella 1’ bwari bwarenze ku mabwiriza y’ibihano Amerika yashyizeho bifitanye bijyanye n’ubucuruzi bwa peteroli n’ibindi bikoresho bifitanye isano na Venezuela, Irani ndetse n’u Burusiya.
Minisiteri y’Ingabo mu itangazo yashyize hanze yavuze ko u Bwongereza bwafashije Amerika muri icyo gikorwa biturutse ku busabe bwa Washington.
Iti “Ingabo zacu z’u Bwongereza zerekanye ubuhanga n’ubunyamwuga mu gufasha Amerika gufata ubwato Bella 1 ubwo bwari mu nzira bugana mu Burusiya. Iki gikorwa cyari igice cy’ubufatanye mpuzamahanga bwo guhashya abarenga ku bihano.”
Amerika yo yavuze ko gufata ubwo bwato bifitanye isano no kubangamira ubucuruzi bwa peteroli ya Venezuela itemewe n’amategeko.
U Burusiya bwemeye ko ubwo bwato bwafashwe. Minisiteri y’Ubwikorezi y’icyo gihugu yavuze ko ubwo bwato bwari bwahawe uruhushya rw’agateganyo rwo kwambara ibendera ry’igihugu ku wa 24 Ukuboza 2025.
Iyo minisiteri yashinje Amerika kwica amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye amategeko yo mu mazi, agena ubwisanzure bwo kugenda mu mazi mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!