Muri iki cyumweru, ni bwo humvikanye ibirego cy’uko hari abakozi babiri ba Oxfam bijanditse mu bikorwa byo guhohotera bamwe mu bafashwa n’uwo muryango muri Congo.
Uyu muryango wahise uvuga ko wahagaritse abakozi babiri bagaragaye muri ibyo bikorwa, gusa ibi ntibyatumye u Bwongereza budatangaza ko Oxfam ivuye ku rutonde rw’imiryango igenerwa inkunga n’icyo gihugu.
Ni ku nshuro ya kabiri Oxfam ihagarikiwe inkunga n’u Bwongereza kuko byaherukaga mu mwaka wa 2018, ubwo abandi bakozi b’uwo muryango bari bahohoteye abaturage ba Haiti, bigatuma Oxfam ihagarikwa imyaka itatu yose itakira inkunga iturutse mu Bwongereza.
Uyu muryango wavuze ko watangiye iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru yimbitse kuri icyo kibazo, kandi ko “Ibi biragaragaza ko turajwe ishinga no kwita ku mahame mpuzamahanga yo kwita ku bagenerwabikorwa bacu no kugenzura abakozi bacu”.
Oxfam ni umuryango uharanira iterambere mpuzamahanga binyuze mu kurwanya ubukene. Ni umwe mu miryango nterankunga minini ku Isi, kuko watangiye mu 1942, ugakorera mu bihugu 67 byiganjemo ibiri mu ntambara cyangwa ibiyivuyemo vuba. Uyu muryango kandi uhuriza hamwe indi miryango nterankunga irenga 3500 ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!