Ibyo bihugu byakuwe ku rutonde ni Angola, Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe. Icyemezo cyo gushyira ibyo bihugu kuri urwo rutonde cyafashwe nyuma y’uko hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron, bigakekwa ko bwari bufite ubushobozi bwo kwandura vuba bitewe n’imiterere yabwo.
BBC yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko Omicron imaze gukwirakwira mu Bwongereza ku buryo gukumira ibihugu bimwe na bimwe ntacyo bikimaze.
Ibi bije nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryari ryavuze ko ibikorwa byo guhagarika ingendo bidakwiriye.
U Bwongereza kandi bwari bwanenzwe uburyo bwahisemo guhagarika ibihugu byo muri Afurika nyamara Omicron yiganje mu bindi bihugu birimo n’ibyo mu Burayi ariko bitashyizwe kuri urwo rutonde.
Abaturage b’ibihugu biri ku rutonde rutukura basabwaga kwipimisha Covid-19 iminsi ibiri mbere yo kwinjira mu Bwongereza, bagerayo nabwo bakipimisha, ubundi bagasabwa kuguma muri hoteli zagenwe na Leta y’u Bwongereza mu gihe cy’iminsi 10, kandi bakiyishyurira ikiguzi cyose.





Ibitekerezo 0