Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, Ben Wallace, yatangaje ko izo ntwaro za M270 (multiple-launch systems) zitezweho guhindura uburyo u Burusiya burimo gukoresha muri iyi ntambara, bwatumye bwigarurira igice kinini cy’Uburasirazuba bwa Ukraine.
Ni intwaro ziteye kimwe n’izigiye koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zizwi nka M142 High Mobility Artillery Rocket Systems (HIMARS).
Wallace yagize ati "Izi ntwaro zihambaye zishobora kohereza ibisasu byinshi zizafasha inshuti zacu zo muri Ukraine kwirinda intwaro zirasa mu ntera ndende, ingabo za Putin zakomeje kwifashisha ku mijyi imwe."
U Bwongereza bwatangaje ko ingabo za Ukraine zizatozwa uburyo bwo kuzirashisha, nyuma yo gutangaza ko bugiye no kubatoza kurwanisha imodoka nshya z’intambara.
Kuri iki Cyumweru Perezida Vladimir Putin yaburiye uburengerazuba bushaka kohereza muri Ukraine intwaro nyinshi zigezweho zirimo n’izirasa mu ntera ndende, ko ibyo bihugu bishaka ko amakimbirane azamara igihe kirekire.
Yavuze ko nubwo ibyo bihugu bikomeje gushaka kurwana n’u Burusiya mu buryo bweruye, izi ntwaro zidashobora guhindura imiterere y’intambara muri Ukraine.
Yakomeje avuga ko izo ntwaro zirasa kure nizigera muri Ukraine, "bizatuma dufata icyemezo cyo gukoresha ubushobozi dufite bwo gusenya kandi turabufite buhagije, mu kurasa ku bintu tutari twakarasheho."
Urubuga rwa Minisiteri yo mu Burusiya rwibwe
Urubuga rwa internet rwa Minisiteri ishinzwe Ubwubatsi n’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu Burusiya rwinjiwemo n’abajura mu by’ikoranabuhanga, bandikaho amagambo avuga ngo “Icyubahiro kuri Ukraine” nk’uko Reuters yabitangaje.
Ni amagambo abantu bose babonaga bakirufungura, nta kindi gishobora kugaragara.
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, byatangaje ko urubuga rw’iyo minisiteri rwavuyeho, ariko amakuru y’abantu akirinzwe neza.
Bivugwa ko abibye urwo rubuga bahise batangira gusaba amafaranga ngo hato batagira amakuru menshi bashyira hanze.
Imbuga nyinshi za Guverinoma y’u Burusiya zikomeje kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga, kuva icyo gihugu cyatangiza intambara muri Ukraine, ku wa 24 Gashyantare 2022.
Indege ya Sergey Lavrov yafungiweho ikirere
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yabuze uko agera muri Serbia mu ruzinduko rw’akazi, nyuma y’uko ibihugu biyikikije bafunze ikirere cyabyo.
Ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi n’ibigize Ihuriro rya gisirikare ry’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NATO), byafunze ikirere cyabyo.
Ibihugu bikikije Serbia byamaze gufunga ikirere ni Bulgaria, Macedonia ya Ruguru na Montenegro.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahaga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yagize ati "Ibihugu bikikije Serbia byafunze inzira rukumbi y’ikirere ishoboka ku ndege ya Sergey Lavrov, wagombaga kujya muri Serbia. Itsinda ry’u Burusiya ryari ritegerejwe mu biganiro i Belgrade."
Minisitiri w’Intebe wa Serbia, Ana Brnabic, yatangaje ko Perezida Aleksandar Vucic yahise atangira kwikurikiranira ubwe ibikemewe mu ruzinduko rwa Lavrov, ruteganyijwe kuri uyu wa 6-7 Kamena 2022.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Ambasaderi w’u Burusiya muri Serbia, Alexander Bocan-Kharchenko na Perezida Vučić baza kugirana ibiganiro, nyuma Perezida wa Serbia akaza kugeza ijambo ku baturage b’igihugu cye, agaruka ku byabaye n’ikigomba gukurikiraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!