Hancock yavuze ibi nyuma y’uko abantu benshi bakomeje kwanga kwiteza uru rukingo bavuga ko rutera kuvura kw’amaraso (blood clot), nyamara nta gihamya na kimwe kibigaragaza.
Mu nkuru yanditse mu kinyamakuru The Sun, Hancock yagize ati “Nshaka kubizeza ko nta gihamya na kimwe cyerekana ko uru rukingo rutera kuvura kw’amaraso […] Ibyo ni ibintu bibaho kandi birasanzwe.”
“Ibi si amagambo yanjye gusa, kuko umuryango ureberera hafi ubuvuzi bwo mu Bwongereza MHRA, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ndetse n’Ikigo Gishinzwe Imiti ku Mugabane w’u Burayi, EMA, abaganga n’inararibonye mu buvuzi zitabarika bijeje abantu ko nta kibazo ruteza.”
BBC ivuga ko mu bantu hafi miliyoni 17 bamaze guhabwa urukingo rwa AstraZeneca mu Burayi, abari munsi ya 40 ari bo bonyine bagaragaje ikibazo cyo kuvura kw’amaraso. Ndetse ko umubare w’abagize icyo kibazo ari muto ugereranyije n’uwari kuzaboneka iyaba koko uru rukingo rutera ubu burwayi.
Hanacock yasabye abantu kwikingiza igihe cyose babonye ayo mahirwe, ndetse anababwira ko uru rukingo ruri gutanga umusanzu ugaragara mu kurengera ubuzima bw’abaturage, ndetse ko ari rwo ruzatuma iki cyorezo gishira burundu.
Kugeza ubu mu Bwongereza, abantu bamaze kwakira dose ya mbere y’urukingo rwa Coronavirus bangana na 24.839.906 muri bo 1.663.646 batewe dose ya kabiri.
Ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi byahagaritse itangwa ry’uru rukingo, bivuga ko bitegereje gihamya cy’uko nta kibazo rutera, izava mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe Imiti ku Mugabane w’u Burayi.
Biteganyijwe ko ibyavuye mu Bushakashatsi bizatangazwa kuwa Kane w’iki cyumweru.
Danemark ni yo yabimburiye ibindi bihugu guhagarika ikoreshwa ry’uru rukingo, ikurikirwa na Norvège na Iceland. U Budage, u Bufaransa, u Butaliyani, Chypre, Espagne, Lettonie na Suède nabyo birakurikira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!