Ibi Sean Spicer yabitangarije televiziyo ya Fox News mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Uretse uwo muyobozi, Trump na we ubwe yavuze ko mu bikorwa bye byo kwiyamamaza umuturirwa we wubatswe I New York uzwi nka ’ Trump Tower’ wari ucunzwe bikomeye, gusa nta gihamya cy'ibyo avuga atanga.
BBC ivuga ko urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza, bwamaganye ibivugwa n’abo bayobozi ba Amerika, bahamya ko ibyo birego nta shingiro bifite ndetse ko binateye isoni.
Ibi birego byazamuwe na Andrew Napolitano wahoze ari umucamanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biza gushimangirwa na Spicer asubiramo amagambo ya Napolitano, yemeza ko hari abantu batatu bakora mu rwego rw’ubutasi batangaje ko Barack Obama yari yaratanze amabwiriza y’uko ubwo butasi bukorwamo.
Ati“Ntiyigeze yifashisha NSA, ntiyanakoresheje CIA cyangwa FBI yewe kimwe na Minisiteri y’ubutabera, ahubwo yakoresheje urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza (GCHQ).
Abasenateri muri Amerika, kuri uyu wa Kane, tariki 16 Werurwe batangaje ko nta kigaragagaza ko umuturirwa wa Trump Tower wigezwe ugenzurwa na Leta ya Amerika haba mbere cyangwa nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize.
Ibi bije nyuma y’aho Trump yashinje Obama yasimbuye kumwuviriza kuri Telefoni, ibyamaganiwe kure n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutasi muri Sena y’iki gihugu, Richard Burr.





Ibitekerezo 0