Ibisubizo by’ukwivana muri EU bigitangira kumenyekana, ipawundi (Pound) ryahise rita agaciro ku rwego ruri hejuru cyane kurusha uko byaba byarigeze kubaho nyuma ya 1985.
BBC yatangaje ko ugereranyije n’idolari, ipawundi ryataye agaciro ho 10%, aho riri kuvunjwa idorali rimwe n’ibice bitatu ($1,33) mu gihe ugereranyije n’amayero, ipawundi ryataye agaciro 7% ubu rikaba rivunjwa €1,2.
Mbere y’uko ibiva mu matora bitangazwa, ipawundi ryari ryazamuye agaciro rigeze ku $1.50, ubwo abacuruzi bari biteguye ko abaturage baza kwemeza ko igihugu kiguma muri EU.
Mbere y’uko abatuye ibihugu bigize ubwami bw’u Bwongereza babyukira mu matora ya kamarampaka kuri uyu wa 23 Kamena, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Michael Ryan, yari yahamirije IGIHE ko nta mpinduka z’aka kanya biteguye u Bwongereza niburamuka buvuyemo, by’umwihariko uburyo uwo muryango wateraga inkunga amahanga.
Ati “Ni ubwa mbere bigiye kuba turacyatagereza, ariko imibanire ya Afurika na EU nta mpinduka zizabamo uko byagenda kose […] Abanyafurika batekane rwose ariko mu bijyanye n’amahame ngenderwaho, hashobora kuzamo impinduka.’’
Imibare y'agateganyo yerekana ko amajwi y’abatoye ko u Bwongereza bwagutse buva muri EU bari 17,410,742 mu gihe abemeje ko bugumamo ari 16,141,241 , bivuze ko 51.9% bemeje ko igihugu cyabo kiva muri uyu muryango abandi 48.1% barabyanga.
England na Wales bashyigikiye kwikura muri uwo muryango ku rwego rwo hejuru, mu gihe Scotland yari ishyigikiye cyane kugumamo.
Imibare y’abiyandikishije gutora bose bagera kuri 46, 501,241, ariko amajwi agera kuri 25,680 yagizwe imfabusa. Abitabiriye bangana na 72.1% by'abari bagomba gutora.





Ibitekerezo 0