00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwibasiwe n’ubushyuhe bukabije

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 16 July 2022 saa 12:48
Yasuwe :

U Bwongereza bwatangaje ko iki gihugu kiri mu kaga kubera ko ku nshuro ya mbere mu mateka ubushyuhe bwiyongereye cyane bikaba biteganyijwe ko buzagera kuri dogere Celisius 40.

Met Office, Ikigo gishinzwe kugenzura ikirere mu Bwongereza cyatangaje ko uturere dushobora gufatwa cyane n’ubu bushyuhe turimo Londres, Manchester na York ku wa Mbere no ku wa Kabiri.

Ibi bishobora guhindura gahunda z’abaturage kuko ubu bushyuhe bukabije bushobora kubagiraho ingaruka cyane.

Biteganyijwe ko amashuri azafungwa kare ndetse n’abantu bazirinda kuva mu rugo ngo bajye mu zindi gahunda aho gukora ingendo mu modoka bizagabanuka.

Ikigo Health Security Agency, cyatangaje ko abantu bashobora kuzafatwa n’uburwayi butandukanye ndetse bakaba banapfa, gisaba ko inzego zibishinzwe zigomba kwitegura kwakira no kwita ku barwayi. Mu ibaruwa cyasohoye cyavuze ko hazakenerwa imbangukiragutabara nyinshi.

Ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere Celisius 40 mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages