Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma hamwe n’abandi banyacyubahiro barenga 500 nibo bategerejwe i Londres. Aho uyu muhango uzabera, hakira abantu 2200.
Abantu bo mu miryango y’ibwami hirya no hino mu Burayi bategerejwe muri uyu muhango. Barimo Umwami w’u Bubiligi, Philippe n’Umwamikazi Mathilde cyo kimwe n’Umwamikazi w’u Buholandi, Willem-Alexander hamwe n’Umugore we, Maxima.
Umwami Felipe wa Espagne nawe yaratumiye cyo kimwe n’imiryango y’ibwami mu bihugu birimo Norvège, Suède na Denmark.
Mu bandi bakomeye batumiwe muri uyu muhango, harimo Perezida wa Amerika, Joe Biden. Harimo kandi Perezida w’u Budage, u Butalitani, Koreya y’Epfo na Brésil.
Umwami w’Abami w’u Buyapani, Naruhito; Perezida Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya na Emmanuel Macron b’u Bufaransa baratumiwe.
Nta ntumwa n’imwe y’u Burusiya, Belarus na Mynmar yigeze itumirwa muri uyu muhango. Bivugwa ko impamvu Putin atatumiwe ari ukubera ibibazo bya Ukraine bikomeje gufata indi ntera muri iyi minsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!