Umwe mu baganga bari barajyiye gutanga ubufasha mu buvuzi muri Sierra Leone, yagarutse mu Bwami bw’Abongereza, afite uburwayi bw’iki cyorezo kitarabonerwa umuti.
Inkuru y’Ikinyamakuru Le point igaragaza ko uyu murwayi yapimwe akanasangwamo Virus ya Ebola ku wa 29 Ukuboza.
Iyi nkuru ikomeza igaragaza ko uyu muganga washyizwe mu kato mu bitaro bya Gartnavel de Glasgow biherereye muri Écosse, yagarutse mu Bwongereza ku cyumweru tariki ya 28 Ukuboza.
Leta ya Ecosse arwariyemo, ntiratangaza niba uyu mukozi ari umugabo cyangwa ari umugore.
Andi makuru atangwa na Leta, ni uko uyu murwayi agomba kuherezwa bidatinze mu bitaro bya Royal Free Hospital, byigeze no kuvura undi muganga w’Umwongereza William Pooley, wari wanduriye Ebola muri Sierra Leone agakira.



















TANGA IGITEKEREZO