00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: I Bwami barifuza indishyi ya miliyoni $1.6 kubera amafoto ya Kate yambaye ubusa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 May 2017 saa 12:48
Yasuwe :

Igikomangoma cy’u Bwongereza, William Arthur Philip Louis n’Umugore we Catherine (Kate), barifuza guhabwa indishyi ya miliyoni 1.6 y’amadolari, n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyashyize ahagaragara amafoto agaragaza uyu mugore yambaye ubusa igice cyo hejuru.

Mu 2012 nibwo iki kinyamakuru Closer cyashyize hanze amafoto ya Kate, yamugaragazaga ari kota izuba ubwo yari mu biruhuko mu Majyepfo y’u Bufaransa.

Gushyira hanze aya mafoto ngo byateye impagarara mu muryango w’i Bwami, binabyutsa ibikomere by’umubano utari mwiza n’itangazamakuru, nyuma y’imyaka 15 Princess Diana, nyina wa Prince William aguye mu mpanuka y’imodoka ubwo yageragezaga guhunga ba gafotozi mu Mujyi wa Paris.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, AP bivuga ko abayobozi, abakozi na ba gafotozi b’ibinyamakuru Closer na La Provence, bashinjwa kwinjira mu buzima bwite bw’umuryango w’i Bwami n’ubufatanyacyaha mu gushyira ku karubanda aya mafoto.

Mu gihe abaregwa uko ari batandatu bavuga ko nta kosa bumva bakoze, abandi bagahakana kubigiramo uruhare, Prince William we ahamya ko umwanzuro wo gushyira hanze amafoto y’umugore we atambaye umwenda hejuru, byamukomerekeje mu buryo bwihariye, akurikije urugamba mama we yarwanye na ba gafotozi.

Princess Diana yitabye Imana mu 1997, ubwo imodoka yarimo yakoreraga impanuka mu Mujyi wa Paris, igerageza guhunga ba gafotozi bari batangiye kumukurikirana ava muri Hotel ya Ritz ari kumwe na Dodi Fayed wari umukunzi we.

Mu 2012, Urukiko rwo mu Bufaransa rwaciye amande y’amayero 2000 ikinyamakuru Closer, kubera gushyira hanze aya mafoto ndetse kirahagarikwa, kinategekwa guha ayo mafoto umuryango w’i Bwami bitarenze amasaha 24.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa tariki ya 4 Nyakanga 2017.

Prince William n'umugore we barasaba ko bahabwa indishyi z'akababaro nyuma yo gufotorwa yambaye ubusa/Ifoto: Internet

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages