Amata, amagi na margarine biri mu biribwa byazamuye ibiciro cyane muri Gashyantare 2023.
Iyi raporo ivuga ko kuva Kantar yatangira gushyira hanze ibiciro mu 2008, aribwo bwa mbere bari kubona ubwiyongere bukabije bw’ibiciro ku masoko, aho buri mwaka nibura urugo rw’umuturage wo mu Bwongereza, rugomba kongera amadolari 980 ku ngengo y’imari bagenera guhaha kugira ngo babashe kubona ibyo bifuza.
Ibiciro by’ibiribwa ni cyo kintu cya kabiri kiri kuzamuka ku muvuduko wo hejuru mu Bwongereza, nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz.
BBC iherutse gutangaza ko hari bimwe mu bicuruzwa by’ingenzi bifite ibiciro byagiye byikuba kabiri mu myaka ibiri ishize.





Ibitekerezo 0