Polisi y’u Bwongereza ivuga ko ejo ahagana saa cyenda z’amanywa ku isaha yo muri iki gihugu, aribwo iyi mpanuka yabaye.
Amafoto yashyizwe hanze agaragaza imodoka ya Philip w’imyaka 97 yo mu bwoko bwa Land Rover yangiritse ku gice cy’imbere ibumoso, hirya y’aho umushoferi yicara.
Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi CNN yabashije kubona rivuga ko nubwo Igikomangoma Philip ntacyo cyabaye, abagore bari mu modoka yagonganye n’iye bakomeretse byoroheje.
Uyu mugabo w’umwamikazi yari yitwaye, we n’umushoferi bagonganye babanje gupimwa ngo hamenyekane niba nta bisindisha bafashe.
Iyi mpanuka yavuzweho cyane ndetse bamwe batangira kwibaza niba iki gikomangoma kibura amezi make ngo cyuzuze imyaka 98 cyagakwiye kuba kigitwara imodoka.
Amabwiriza agenga umutekano wo mu muhanda mu Bwongereza ateganya ko umuntu wese uri hejuru y’imyaka 70 agomba guhora ahinduza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga buri myaka itatu.
Nubwo Umwamikazi adasabwa kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, umugabo we ntiyakomorewe; umwe mu bantu ba hafi y’umuryango w’ibwami utifuje ko amazina ye atangazwa yemeje ko Prince Philip yubahiriza ibyo asabwa n’amategeko byose.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abatwara Ibinyabiziga mu Bwongereza, Edmund King, yatangarije Telegraph ko abantu badakwiye kwitwaza impanuka zirimo abantu bakomeye bakuze mu gusaba ihindurwa ry’imyaka y’abemerewe gutwara imodoka kuko iki ari icyemezo cyagakwiye guturuka ku muntu ku giti cye cyangwa umuryango we.
Mu 2017 nibwo Prince Philip washakanye na Queen Elizabeth II mu 1947 yafashe umwanzuro wo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Kuva yajya mu kiruhuko yagaragaye mu bikorwa bike cyane byiganjemo ibifitanye isano n’umuryango we birimo ubukwe bw’umwuzukuru we Prince Harry na Meghan Markle.



















TANGA IGITEKEREZO