Amakuru dukesha BBC avuga ko Igikomangomakazi Anne yagize ibikomere ku mutwe, ndetse agira ikibazo gito mu mikorere y’ubwonko ibizwi nka ‘concussion’. Umuntu wagize iki kibazo arangwa no kwibagirwa, kunanirwa no kutabasha kwita ku bintu cyane. Bishobora gufata icyumweru kugira ngo umuntu akire.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyakomerekeje Igikomangomakazi Anne, nubwo hakekwa amafarashi.

Iyi mpanuka yatumye hasubikwa ingendo Igikomangomakazi Anne yateganyaga kugirira muri Canada no mu Buyapani muri iki cyumweru.

Mu itangazo ryatanzwe n’umuvugizi w’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza (Buckingham Palace) yagize ati "Umwamikazi yagize ibikomere byoroheje n'isereri nyuma y'ibyabaye muri Gatcombe Park ku mugoroba w’ejo hashize.”

Ubwo Anne yakomerekaga yajyanywe mu bitaro bya Southmead Hospital Bristol. Basanze ibikomere bye bidakabije gusa bisa nk’aho yaba yarakomerekejwe n’ibirenge cyangwa umutwe w’ifarashi.

Igikomangomakazi Anne yakomeretse, ingendo ebyiri yateganyaga zirasubikwa
Igikomangomakazi Anne yakomeretse, ingendo ebyiri yateganyaga zirasubikwa