Iki gitero cyabaye ubwo umuntu utagaragajwe amazina yagongaga abantu ku kiraro cy’ahitwa Westminster agakomeza yinjira mu gipangu cy’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yari inateraniyemo imirimo yayo isanzwe.

Ukekwaho gukora icyo gikorwa wari unitwaje intwaro yahise atera icyuma umupolisi wari aho aramukomeretsa [nyuma yaje gupfa] mbere y’uko nawe araswa n’abashinzwe umutekano akahasiga ubuzima.

Umupolisi witabye Imana yitwa PC Keith Palmer akaba yari afite imyaka 48 ndetse yubatse nkuko BBC ibitangaza.

Minisitiri w’u Bwongereza, Theresa May, yatangaje ko iki gitero ari icy’ubugome ndetse asaba abaturage gukomera ku ndangagaciro zabo zirimo ubwigenge, demokarasi n’ukwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo.

Yavuze ko uwakoze iki gikorwa yari yagambiriye guhungabanya igihugu gusa ngo umugambi we wamupfubanye, aboneraho gusaba inzego zose gufatanya mu kurwanya iterabwoba n’ibindi bitekerezo bigamije kubiba inzangano mu banyagihugu.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri iki gihugu, Mark Rowley, yatangaje ko uwagabye iki gitero bamumenye nubwo atatangaje amazina ye, yemeza ko afite aho ahuriye n’abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Abantu batandukanye muri iki gihugu batangiye gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango w’uwo mupolisi witabye Imana ndetse banavuga ubutwari bwamurangaga.

Igitero kikimara kuba umutekano wahise ukazwa
Igitero kikimara kuba umutekano wahise ukazwa
Byabaye ngombwa ko hitabazwa abapolisi bafite intwaro kugira ngo bahacungire umutekano
Byabaye ngombwa ko hitabazwa abapolisi bafite intwaro kugira ngo bahacungire umutekano
Abantu 40 bakomereye muri iki gitero cyagabwe hanze y'Inteko Ishinga Amategeko
Abantu 40 bakomereye muri iki gitero cyagabwe hanze y'Inteko Ishinga Amategeko
Ukekwaho kugaba icyo gitero akimara kuraswa
Ukekwaho kugaba icyo gitero akimara kuraswa
Nyuma yo kuraswa, ukekwaho kugaba icyo gitero yabanje gukorerwa ubutabazi bw'ibanze mu gihe ibyuma bibiri yari afite birambitse hasi (ahari utuziga)
Nyuma yo kuraswa, ukekwaho kugaba icyo gitero yabanje gukorerwa ubutabazi bw'ibanze mu gihe ibyuma bibiri yari afite birambitse hasi (ahari utuziga)

Amafoto: CNN&PA