Iki kibazo kimaze iminsi cyugarije abaturage nyuma y’uko bamwe bateye imigano mu busitani bwabo mu rwego rwo kongera imitako. Nyuma iyi migano yaje gukura, ica mu myenge mito iri munsi y’inzu zabo ubundi ibiti byayo bikurira mu nzu imbere.
Impamvu y’iki kibazo ishingiye ku migano yatewe. Ubusanzwe umugano ugira amoko abiri y’ingenzi ashingiye ku mizi yayo. Hari imigano igira imizi migufi, izwi nka ‘clumping bamboos’ (sympodial cyangwa pachymorph). Hari kandi ubwoko buzwi nka ‘Running bamboo’ (monopodial cyangwa leptomorph) buzwiho kugira imizi miremire munsi y’ubutaka.
Mu bihe bishize rero nibwo abaturage benshi baguze imigano iri mu bwoko bw’ifite imizi miremire, yari yiganje mu nyubako zicururizwamo indabo n’ibiti mu Bwongereza.
Nyuma y’igihe kirekire, iyi migano yarakuze, imizi yayo ikura mu murambararo igana ku nzu zituwemo n’abantu. Iyi mizi iri munsi y’inzu yaje gukuza ibiti byayo, bishakira inzira hafi y’inkuta ku buryo byazamutse bikagera hejuru.
Inyubako zo mu gace ka Hampshire zarangiritse ku buryo hari izo bizasaba ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 137 Frw) kuko hari ubwo bizasaba gusenya inzu zose kugira ngo imizi y’imigano ibanze ikurwe munsi y’inzu.
Abashinzwe ibidukikije mu Bwongereza batanga inama z’uko bantu basuzuma ubwoko bw’imigano bagiye gutera, yaba ari izifite imizi miremire, igashyirwa mu bikoresho bishobora gukumira ikura ry’imizi nk’ibibindi, ibyungo n’ibindi nk’ibyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!