Iki gikorwa byangajwe ko kigamije kunoza uburyo abantu bashobora kugera kuri iyi nyubako y’amateka.

Ibikorwa byo kuhasura bizajya bimara iminota 45, byatangiye tariki 15 Nyakanga kugera kuri 31 Kanama 2024 ndetse amatike yose yamaze kugurwa, uretse agura Amadolari ya Amerika 97 ni yo akigaragara ku isoko.

Mu cyumba cya ‘Center Room’ hagaragaramo umutako w’ikirahure gikoze mu ishusho ya Lotus hamwe n’imitako ibiri yomekwa ku nkuta yo mu kinyejana cya 18 yaturutse mu Bushinwa, bahawe n’umwami w’Abami w’u Bushinwa ubwo bizihizaga yubile y’imyaka 60 mu 1897.

Mu cyumba cya Yellow Drawing hazaba hagaragaramo ibishushanyo byakoreshejwe intoki mu kinyejana cya 18 na ‘agode’ ebyiri zo mu Bushinwa.

Abashyitsi bagenderera iyi nyubako bazajya bareba ibikorwa by’abanyabugeni b’Abongereza nka Thomas Gainborough na Thomas Lawrence hamwe n’ibikorwa by’umunyabugeni w’Umudage Franz Xaver Winterhalter.

Victoria na Prince Albert ni bo ba mbere bakoresheje Ingoro ya Buckingham nk’urugo rw’umuryango, nyuma yo gushyingirwa mu 1840, gusa icyumba cy’iburasirazuba cyo cyubatswe nyuma gato hagati ya 1847 na 1849. Uyu munsi Buckingham ikoreshwa cyane mu bikorwa by’ibirori by’ibwami.

Igice cy’iburasirazuba kiri mu bice byinshi biri kuvugururwa, bikazatwara imyaka 10. Ingengo y’imari ya miliyoni 369 z’ama-Pounds igomba gukoreshwa yasize icyuho mu bukungu bw’ibwami.

Ibarurishamibare ryagaragaje ko kuvugurura ingoro y’ibwami ya Buckingham byatumye uyu muryango ukoresha amafaranga aruta ayo binjije mu mwaka wa 2022/2023.

Bwa mbere mu mateka abasura ingoro y'ubwami bw'u Bwongereza bazajya batemberezwa icyumba kiriho ibaraza umuryango w'ibwami uhagararaho usuhuza rubanda
Bwa mbere mu mateka abasura ingoro y'ubwami bw'u Bwongereza bazajya batemberezwa icyumba kiriho ibaraza umuryango w'ibwami uhagararaho usuhuza rubanda