Muri uyu mwaka ibicuruzwa byoherezwa muri Amerika bijyanye n’imodoka n’ibindi bikoresho by’ubwikorezi byashyiriweho imisoro ingana na 25%. Byatumye JLR ihagarika by’agateganyo kohereza imodoka muri Amerika.
JLR ikora imodoka zihenze cyane. Ni yo ifite imodoka zizwi cyane nka Jaguar na Land Rover. Mu 2008 uru ruganda rwaguzwe na Tata Motors y’Abahinde.
JLR yatangaje ko igiye gushyiraho uburyo bwo kugabanya abakozi ku bushake. Bisobanuye ko abakozi bashobora gusezera iki kigo bagahabwa imperekeza aho kubihatirwa. Yavuze ko abazagirwaho ingaruka bari munsi ya 1,5% by’abakozi bayo mu Bwongereza.
Mu cyumweru gishize uru ruganda rwavuze ko ibyo rucuruza byagabanyutse cyane mu mezi atatu yari ashize kugeza muri Kamena 2025 bigizwemo uruhare no guhagarika kohereza imodoka muri Amerika kubera ko Washington yari yashyizeho ihanitse.
Uru ruganda rugaragaza ko amasezerano y’u Bwongereza na Amerika ajyanye no gucuruza imodoka yatumye rushora hafi miliyari 3,5 z’ama-Pound.
Umwe mu bahanga bazobereye ibijyanye n’ubucuruzi bw’imodoka wigisha muri Birmingham Business School, yavuze ko iyi misoro Abanyamerika bashyizeho nta kabuza yagombaga gutuma abakozi bagabanywa.
Yibukije uburyo JLR yatangaje ko mu mwaka ushize yungutse arenga miliyari 2,5 z’ama-Pound, bigatuma iha akazi abantu benshi kugira ngo iyo nyungu yiyongere hakorwa imodoka nyinshi cyane cyane iz’amashanyarazi, icyakora yemeza ko iyo misoro yahungabanyije uru ruganda.
JLR iri mu bigo gikoresha abantu benshi mu Bwongereza mu bijyanye n’inganda zikora imodoka kuko ifite abakozi barenga ibihumbi 30.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!