Ibi Starmer abitangaje nyuma y’amadosiye yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku w 30 Mutarama 2026, agaragaza ko Andrew yakomeje kugirana umubano na Epstein mu gihe kirenze imyaka ibiri nyuma y’uko yari amaze guhamywa ibyaha byo gusambanya abana.
Aya madosiye arimo ubutumwa bwa email bwerekana ko Andrew yakomeje kuvugana na Epstein, ndetse arimo n’amafoto agaragaza Andrew yunamye afashe mu nda y’umukobwa wari uryamye hasi.
Mu Ugushyingo 2025, nyuma y’amakuru yari yasohotse avuga ko Andrew yari afitanye umubano na Epstein, Umwami Charles III yambuye murumuna we icyubahiro cy’Igikomangoma ndetse anamwambura inzu nini yabaga muri ’Windsor Castle’ i Bwami
Andrew w’imyaka 65, yahakanye ibyaha byose bifitanye isano na Epstein ndetse avuga ko atigeze akomeza kugirana umubano na Epstein nyuma yo guhamywa ibyaha byo gusambanya abana mu 2008, uretse uruzinduko yagiriye i New York mu 2010 agamije guhagarika uwo mubano.
Starmer yavuze ko umuntu wese ufite amakuru yerekeye Epstein akwiye kuba yiteguye kuyatanga mu buryo bwose abisabwe, kugira ngo bifashe abakorewe ihohoterwa.
Itsinda ry’impuguke zifasha gusesengura ingingo zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, rikurikirana dosiye ya Epstein ryari rimaze igihe risaba Andrew kwitaba kugira ngo abazwe ibibazo ku mubano we na Epstain.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!