Ku wa Kane tariki 7 Nyakanga 2022 ubwo Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, yeguraga ku nshingano ze, Andrea yari ahitwa Downing Street, abari bahari bamuvugiriza induru, arahindukira abereka urutoki rwa musumbazose.
Amashusho yahise asesekara ku mbuga nkoranyambaga, ndetse kuri uyu wa Gatandatu yanditse kuri Twitter, asubiza asobanura impamvu y’iyo myitwarire.
Ati “Ku wa Kane nagiye Downing Street kureba Boris Johnson yegura, abaturage bari hanze bari gutuka abayobozi nk’uko bisanzwe.”
Yakomeje ati “Nyuma yo guhohoterwa igihe kirekire no kwakira mu myaka ine ubutumwa bw’abantu bashaka kunyica, cyane ko babiri muri bo babwanditse mu cyumweru gishize bakaba bari gukurikiranwa na polisi, byari bimaze kungera ahantu.”
Andrea yavuze ko yasubije abo baturage akoresheje musumbazose, mu rwego rwo kwirwanaho.
Ati “Yego nagombaga kwihangana ariko ndi umuntu.”
Mu muco w’Abanyamerika n’Abanyaburayi, usanga kwerekeza urutoki rwa musumbazose ( middle finger) ku wundi muntu ari igitutsi gifatwa nk’icy’urukozasoni cyane. Ibi ni nako biri kuri benshi barimo n’Abanyarwanda cyane abanyamujyi. Ariko se byaba byaraturutse he ngo byitwe igitutsi?
Mu bihe byakera mu Bugiriki, iki gitutsi cy’amarenga cyari kiriho kandi gikoreshwa, ndetse n’abahanga mu by’ubumenyi b’icyo gihe baracyifashishaga.



Ibitekerezo 0