Iki gitero cyagabwe ku itariki ya 14 uku kwezi, gihitana uwakigabye, Polisi ikaba yirinze gutangaza amazina ye kuko iperereza rigokomeje.
Uyu wakigabye ngo yagiye mu modoka zitwara abagenzi asaba ko imugeza ku bitaro by’i Liverpool. Mbere yo kuhagera, uyu mugabo wari witwaje ibiturika yahise abituritsa, bitwika imodoka yarimo ndetse ahasiga ubuzima, ariko ku bw’amahirwe, uwari umutwaye yabashije kurokoka.
Polisi yatangaje ko ibyago by’uko mu Bwongereza hagabwa igitero cy’iterabwoba biri hejuru, nyuma y’uko mu minsi ishize nabwo hari habaye ikindi gitero.
Polisi kandi yavuze ko abakeneye serivisi z’ibitaro byari bigiye kugabwaho icyo gitero bashobora kuzibona, ariko ibasaba kwitwararika.
Impamvu y’iki gitero ntiramenyekana, ariko bamwe bavuze ko bigaragara ko mu bihe bya Guma mu Rugo abantu bamwe babonye amahirwe yo kwigishwa inyigisho zishobora gutuma bagaba ibitero by’iterabwoba.
Abantu bane bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo batange amakuru, cyane ko abafunzwe ari inshuti z’uwagabye iki gitero.





Ibitekerezo 0