Prince Harry na Se, Umwami Charles III babanje kutumvikana nyuma y'uko Umwami Charles III yashinjwaga kutuzuza inshingano zo kurinda umukazana we, kumukorera ivanguraruhu, ibyatumye bava ibwami handikwa n’igitabo cyarikoroje.

Prince Harry ubu uri i Califonia aherutse kugirira uruzinduko mu Bwongereza, aho yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo wateguwe n’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza wa ‘WellChild’, no gusangira na Se mu ibanga.

Prince Harry na Se baherukaga guhura igihe (Se) Umwami Charles III yavurwaga kanseri, ndetse ko yahamaze iminota 55 nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza.

Prince Harry mu kiganiro yagiranye na The Guardian ubwo yari mu ruzinduko muri Ukraine ntiyigeze agira ibyo atangaza kuri Se, gusa akomeza ashimangira ko umubano wabo adashaka ko uzongera kuzamo ibibazo.

Yagize ati “Ubu niteguye gufatanya na data kurenza indi myaka yose, nifuza no kuba namara mu Bwongereza igihe kinini.”

Yakomeje atangaza ko yumva yazana umuhungu we Prince Archie w’imyaka itandatu n’umukobwa we Princess Lilibet w’imyaka ine muri iki gihugu umunsi umwe.

Harry yashimangiye ko umugore we Meghan Markle yagize uruhare rukomeye mu kurangiza ikibazo cyari gihari, aho yamugiriye inama yo kuvugisha ukuri, akavuga ko byamufasha mu gihe kizaza.

Ubwo yatangazaga byinshi ku gitabo cye yagaragaje ko benshi batigeze bishimira ibikubiyemo, gusa ku giti cye agatangaza ko yabikoze mu buryo bukwiye kandi bwumvikana.

Yagize ati “Ntabwo ari ubusazi ahubwo ni amahame y’umuntu, ntabwo ari ukwihorera ahubwo ni ukubazwa inshingano.” Akomeza anashimangira ko mu buzima ubwiyunge butabaho hatabayeho ukuri.

Prince Harry n'umwami Charles III binjiye mu mubano mushya
Prince Harry n'umwami Charles III binjiye mu mubano mushya