Ingamba nshya zatangiye gukurikizwa ku wa mbere, zisaba abinjira mu Bwongereza bava mu mahanga batashyizwe ku rutonde rwihariye, kwishyira mu kato mu byumweru bibiri.
Guverinoma yavuze ko ibyo ari ukurinda kwinjiza coronavirus ivuye mu mahanga ndetse no kwirinda ko umuvuduko w’ubwandu bushya wakongera kurenga ubushobozi bw’inzego z’ubuzima.
Ku wa gatanu, sosiyete eshatu z’indege zikomeye mu Bwongereza zavuze ko ihagarikwa ry’ibikorwa rizagira ingaruka mbi ku bukerarugendo bw’u Bwongereza ndetse n’ubukungu muri rusange, rikabuza abantu imirimo ibihumbi n’ibihumbi.
CNN yanditse ko izo sosiyete z’indege zasabye umucamanza gusuzuma icyo kirego vuba bishoboka.
Muri rusange izo sosiyete zisanga ayo mabwiriza yagombye gushyirwaho ku bagenzi baturuka mu bihugu bimwe ‘bifite ibyago byinshi by’ubwandu’, nk’uko byari bimeze mbere bitabaye kuri bose. Icyo cyemezo ngo kirabangamye mu gihe nyamara hari ibindi bihugu by’i Burayi bifite gahunda yo gufungura ingendo hagati muri Kamena.
British Airways, EasyJet na Ryanair zatangaje ihagarikwa ry’imirimo igera ku bihumbi 20 mu rwego rwo kurushaho kwitegura ubuke bw’abagenzi izo ngamba zigiye guteza.
Isesengura ryerekana ko u Bwongereza bugana ku ihungabana rikomeye ry’ubukungu aho buzagabanukaho nibura 11.5%. Coronavirus yongeye kugira ubukana mu Bwongereza ngo bishobora gutuma abandi bantu bagera kuri 12% babura akazi mu gihembwe cya mbere cya 2021, kabone niyo amasezerano y’ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi icyo gihugu giteganya yagerwaho.
Ibiro bishinzwe ibarurishamibare mu gihugu byavuze ko ubukungu bw’u Bwongereza bwagabanutseho 20.4% muri Mata, ukwezi kwa mbere kw’ihagarikwa ry’ibikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO