Amatora nk’ayo yaherukaga kuba muri Gicurasi 2015, aho abatowe bahabwa manda y’imyaka itanu, bivuze ko ataha yagombaga kuba mu 2020.
Abakandida kuri uyu mwanya baba baturuka mu mashyaka atandukanye yo muri iki gihugu cyangwa se akaba ari umukandida wigenga. Ugize amajwi menshi niwe uhagararira agace runaka aturukamo mu Nteko Ishinga Amategeko, naho ishyaka ribonye amajwi menshi uriyoboye ni we ugirwa Minisitiri w’Intebe.
May uyobora ishyaka ry’aba-Conservative yatangaje ko bahisemo kwigiza imbere aya matora[ku wa 8 Kamena 2017] kugira ngo ibiganiro biteganyijwe gukorwa ku ngingo yo kwikura mu buryo bweruye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bigende neza.
Icyo cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Mata, cyatumye abadepite muri iki gihugu kuri uyu wa Gatatu babyukira mu matora atunguranye kugira ngo bemeze cyangwa se bahakane iby’aya matora rusange. Kugira ngo azakorwe ku wa 8 Kamena, birasaba ko nibura 2/3 by’abadepite batora babyemeza.
Asobanura iki cyemezo May yagize ati “Ukutumvikana kw’Abagize Inteko Ishinga Amategeko[kuri iyi ngingo] byazagira ingaruka ku gushyira mu bikorwa Brexit.”
Uyu mugore wagizwe Minisitiri w’Intebe w’ u Bwongereza nyuma y’iyegura rya David Cameroun umwaka ushize, yavuze ko yizeye ko abadepite bari butore bemeza iki gitekerezo amatora akigizwa imbere kugira ngo ibiganiro iki gihugu kizagirana n’ibindi byo muri EU ku ngingo ya Brexit bizagende neza.
Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi, Jeremy Corbyn yashimye icyemezo cya May avuga ko kizafasha abaturage kwihitiramo abayobozi bazashyira imbere inyungu za rubanda.



















TANGA IGITEKEREZO