Umwe mu bakekwaho kumutera icyuma yahise atabwa muri yombi na Polisi, nk’uko The Guardian yabitangaje. Inama Amess yiciwemo yari iri kubera mu rusengero.
Uyu mugabo ni umudepite uhagarariye Essex guhera mu 1997. Abakora mu biro bye batangaje ko na bo bategereje amakuru y’inzego z’umutekano.
Polisi yo muri Essex yatangaje ko umugabo ukekwaho gutera icyuma Amess yatawe muri yombi. Icyuma cyakoreshejwe na cyo cyatwawe na Polisi.
Abashinzwe ubutabazi bahise bahagera, bagerageza kuvura Amess ariko ibikomere yatewe n’ibyuma yajombaguwe byari byinshi ku buryo yahise ahasiga ubuzima.
Iki gitero cyagabwe kuri Amess cyazamuye impaka ku mutekano w’abadepite, bakunze kugirana inama n’abo bahagarariye nta nzego z’umutekano zihari.
Mu mwaka wa 2016 nibbwo undi mudepite witwa Jo Cox yishwe atewe ibyuma n’icyihebe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!