00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Umugore w’Igikomangoma William yavuye mu bitaro

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 January 2024 saa 05:38
Yasuwe :

Kate Middleton, umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza William, yavuye mu bitaro, aho yari amaze iminsi ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kubagwa mu nda.

Tariki 17 Mutarama 2024, nibwo Kate yajyanywe mu bitaro bya ‘London Clinic’ aho yari agiye kubagwa ku bibazo byo mu nda yari afite.

Ibiro by’Igikomangoma William byatangaje ko umugore we, Kate w’imyaka 42 ubu yagarutse mu rugo, aho agiye gukomeza gukurikiranwa ngo akire neza. Bombi bashimiye inzego z’ubuzima uburyo zabitayeho mu bihe by’uburwayi.

Kate Middleton, umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza William, yavuye mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages