00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Umunyakenyakazi Okwiri Oduor yegukanye igihembo cy’umwanditsi w’inkuru ngufi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 17 July 2014 saa 09:39
Yasuwe :

Umunyakenyakazi Okwiri Oduor niwe waraye yegukanye igihembo cyiswe "Caine Prize for African Writing" nk’igihembo gihabwa umwanditsi w’inkuru ngufi (short story) buri mwaka abikesha inkuru ye yise “My Father’s Head“ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga "Umutwe wa data".
Jackie Kay, umwe mu bakemurampaka muri iryo rushanwa ryari risigayemo abantu batanu gusa niwe watangaje ko Okwiri Oduor ari we wegukanye igihembo cy’ amapawundi ibihumbi 10 (10,000 pounds); uyu muhango wabereye mu isomero rya (…)

Umunyakenyakazi Okwiri Oduor niwe waraye yegukanye igihembo cyiswe "Caine Prize for African Writing" nk’igihembo gihabwa umwanditsi w’inkuru ngufi (short story) buri mwaka abikesha inkuru ye yise “My Father’s Head“ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga "Umutwe wa data".

Jackie Kay, umwe mu bakemurampaka muri iryo rushanwa ryari risigayemo abantu batanu gusa niwe watangaje ko Okwiri Oduor ari we wegukanye igihembo cy’ amapawundi ibihumbi 10 (10,000 pounds); uyu muhango wabereye mu isomero rya Bodleian, i Oxford mu Bwongereza.

Inkuru ”My father’s Head" isobanura ubuzima bugoye bw’umubarankuru (narrator) ku bijyanye no kubura papa we akiri muto maze akajya amwibukira ku mutwe we gusa. Muri iyo nkuru ngufi, umubarankuru yakoraga mu rugo rw’abantu bakuze agahora yibuka umutwe wa papa we mu byo akora byose ariko yaje kuhamenyanira n’umupasitoro maze amutera umwete mu kudahora yibuka ibyo gusa.

Umunyakenyakazi Okwiri

Jackie Kay, yagize ati "Okwiri Oduor ni umwanditsi ushimishije kandi twishimiye kuba abashije kumenyekana. Iyi nkuru ngufi “My Fther’s Head” ni inkuru ifasha abantu mu bijyanye no gushyingura bigaragaza ko yayikoranye ubwitonzi n’ubushishozi.

Hashize imyaka 15 hashyizweho ibirori byo guhemba inkuru ngufi zanditswe n’ Abanyafurika mu rurimi rw’Icyongereza.

Oduor ubu uri gukora inkuru ndende ya mbere (first novel) abaye uwa mbere muri batanu bahataniraga iki gihembo, gusa buri wese muri bo azahabwa amapawundi 500.

Oduor azamara ukwezi muri Kaminuza ya Georgetown i Washington kandi azanatumirwa mu iserukiramuco ryiswe “Open Book Festival“ rizabera I Cape Town muri Afurika y’Epfo muri Nzeri uyu mwaka no mu rizabera muri Kenya ndetse no muri Nigeriya.

Igihembo Caine Prize cyitiriwe Sir Michael Caine amaze gupfa, uyu akaba yari ahagarariye inama nyobozi ya Booker Prize (igihembo gihabwa umwanditsi ukomoka muri kimwe mu bihugu bya Common Wealth buri mwaka).

Mu mwaka ushize wa 2013 iki gihembo cyatwawe n’ Umunyanijeriya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages