John Karekezi w’imyaka 52, wari umuyobozi w’itorero mu mujyi wa Reading, kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo Urukiko rukuru rwa Swansea rwavuze ko yibye umunyeshuri w’umunyarwanda washakaga ubuhungiro mu Bwongereza.
Ikinyamakuru southwales-eveningpost, cyanditse ko bwa mbere uwo munyeshuri washakaga ubuhungiro yari afite 3000 by’ama-pound, ku yo ishuri ryamusubije, asaba Karekezi kumufunguriza konti mu izina rye, akazajya abasha na we kuyikoresha.
Mu 2013 uwo munyeshuri yaje guhabwa ibindi bihumbi 20 by’ama-pound nayo ayashyira kuri ya konti.
Umushinjacyaha James Hartson, yavuze ko hagati ya 2012 na 2014, uwo munyeshuri yakuyeho £2,500, mu 2015 agasubirayo agirango bayohereze ku yindi konti agasanga ntayo ariho.
Mu iperereza Karekezi utuye ku muhanda wa Delhi, St Thomas, yabwiye polisi ko ayo mapound yayahaye abavandimwe be bari mu Bwongereza no mu Rwanda.
Urukiko rwagarutse ku ngaruka uwibwe yahuye nazo zirimo; kuba yari afite umwana ufite ubumuga, akaba yarashakaga kuyakoresha mu kumwitaho, kuba akimara kwibwa umugore we yaramutaye n’ibindi.
Umwunganizi wa Karekezi, Alecs Rees, yavuze ko umukiriya we yamusabye kubwira urukiko ko abikuye ku mutima asaba imbabazi urukiko n’uwo yahemukiye.
Yavuze ko Karekezi atari akibasha gukora kubera ibibazo bikomeye yatewe no guhabwa impyiko, ariko yifuza kwishyura ayo mapound.
Umucamanza Peter Heywood, yavuze ko uwibwe amafaranga yahuye na Karekezi mu rusengero i Reading akamuha icyizere ariko kikaza kuraza amasinde.
Yakomeje avuga ko Karekezi yangije imibereho y’umuryango w’uwamwizeye, amukatira igifungo cy’amezi 12.




Ibitekerezo 0