Uwo mwana ni umwe mu bandi bantu 708 batangajwe ku wa Gatanu bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu bo cyagaragayeho mu Bwongereza.
Minisitiri Michael Gove yabitangaje mu kiganiro gihabwa abanyamakuru buri munsi muri icyo gihugu, aho yanavuze ko abakozi barindwi mu rwego rw’ubuzima bapfuye bazize Coronavirus.
Ati “Twifatanyije n’umuryango w’umwana w’imyaka itanu wari ufite ibibazo by’ubuzima wapfuye mu buryo bubabaje.”
Muri rusange mu Bwongereza abantu basaga ibihumbi 41 bamaze kwandura coronavirus. Abamaze gupfa ni 4313 naho abakize ni 135.
Minisitiri Gove yavuze imashini zongerera umwuka abarwayi amagana ziri gukorwa buri munsi, izindi zatumijwe mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO