00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Umwimukira wari ufungiwe muri kontineri yiyahuye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 December 2023 saa 09:48
Yasuwe :

Umwimukira yiyahuriye muri kontineri iri hejuru y’amazi yari afungiwemo yitwa Bibby Stockholm, ku cyambu cya Portland mu Karere ka Dorset, mu Bwongereza.

Ubuyobozi bwa Polisi yo mu Mujyi wa Dorset iyi kontineri iherereyemo bwatangaje ko bwamenye iyi nkuru mu gitondo cyo ku wa 12 Ukuboza 2023.

Umuvugizi wayo yagize ati “Saa 6:22 z’igitondo cyo ku wa 12 Ukuboza 2023, Polisi ya Dorset yakiriye amakuru y’urupfu rutunguranye rw’uwari utuye muri Bibby Stockholm. Abapolisi bari gukora iperereza ku cyateye uru rupfu.”

Nk’uko byatangajwe na ITV News yo mu Bwongereza, Umuyobozi w’Umuryango Charity Care4Calais uharanira uburenganzira bw’abimukira, Steve Smith, yatangaje ko kwiyahura k’uyu mwimukira kwatewe n’ihungabana yakuye muri iyi kontineri.

Yagize ati “Birengagije ku bushake ihungabana bari gutera abantu bohereza muri Bibby Stockholm kandi amagana ari gucumbikirwa ahahoze ari ibigo bya gisirikare. Bari gutandukanywa n’abandi, kandi twasanze ubuzima bwo mu mutwe bw’aba bantu bwarahungabanye cyane. Twatanze amakuru y’imigambi yo kwiyahura mu bahatuye ariko nta cyakozwe.”

Umuryango Charity Freedom from Torture wo wateguje ko mu gihe abimukira bakomeje kuba muri iyi kontineri, bazakomeza kwiyahura.

Uti “Tuzakomeza kubona inkuru ziteye ubwoba z’impfu, kugerageza kwiyahura, ibibazo by’ubuzima bugoye n’ububabare budakwiye [kugeza ubwo Leta] izahagarika gusunikira impunzi ahantu hadatekanye, hatazihesha agaciro.”

Umuvugizi w’Ibiro by’Umunyamabanga ushinzwe Umutekano w’Imbere muri Guverinoma y’u Bwongereza, yemeje aya makuru. Yagize ati “Ni ikintu kibabaje kandi ibitekerezo byacu biri kuri buri wese cyagizeho ingaruka. Imibereho myiza y’abari mu nshingano zacu ni ngombwa kandi tuyiha agaciro cyane.”

U Bwongereza bwatangiye kwifashisha iyi kontineri muri Kanama 2023 mu rwego rwo kugabanya ikiguzi bwakoreshaga bucumbikira abimukira mu mahoteli.

Umwimukira wari ufungiwe muri kontineri mu Bwongereza yiyahuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages