00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gutangiza ikigo cya mbere mu Karere cyongerera ibihingwa ubushobozi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 May 2026 saa 07:14
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko bitarenze mu mwaka wa 2027 u Rwanda ruzaba rufite ikigo cy’icyitegererezo kizaba ari n’icya mbere mu Karere kizafasha mu gutegura amoko atatu y’imbuto z’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo byari bisanzwe bikorerwa mu mahanga.

Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026 ubwo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) muri Koleji yayo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku turemangingo ndagasano (ADN).

Ni icyumweru kigamije kongera ubukangurambaga ku kumenyekanisha ADN ubusanzwe ifatwa nk’urutirigongo rwa buri kinyabuzima haba ibimera, abantu n’inyamaswa.

RAB yagaragaje ko kuva mu 2025 hari umushinga yatangiye gukorana n’abandi bafatanyabikorwa uzasiga mu Rwanda hari ikigo gifasha mu gutegura imbuto z’ibihingwa byongerewe ubushobozi. Ni ikigo kizaba kiri mu Ishami rya RAB rya Rubona mu Karere ka Huye.

Umuhuzabikorwa wa gahunda ijyanye n’ikoranabuhanga mu bihingwa muri RAB, Dr. Bellancile Uzayisenga yavuze ko ubu mu ishami ry’icyo kigo rya Rubona bafite ubushobozi bwo kubasha kumenya uburwayi ubwo ari bwo bwose bwibasira ibihingwa.

Ibyo ariko ngo ntibihagije kuko hakenewe ko imbuto zongerewe ubushobozi zikorerwa mu Rwanda kuko zidasanzwe zihakorerwa.

Ni muri urwo rwego kuva mu 2025 hatangiye umushinga uzasiga habonetse Abanyarwanda bafite ubumenyi bwo kubyikorera ndetse n’ikigo cy’icyitegererezo cyo kubikoreramo kizafasha mu kubaka ibihingwa bifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bibyibasira.

Ati “Ubu hano mu Rwanda n’ahandi hari indwara nyinshi zifata ibihingwa nko ku nsina muzi ‘Kirabiranya’ uburyo igabanya umusaruro. Imyumbati na yo yibasirwa na ‘Kabore’ igabanya umusaruro muri iki gihugu ndetse n’ibirayi byibasirwa n’iyitwa ‘Imvura’. Muri uwo mushinga rero hazakorwa imbuto zongerewe ubushobozi bahagije ku buryo zizaba zishobora guhangana n’izo ndwara.”

Yagaragaje ko bazatangirira ku nsina, ibirayi n’imyumbati ibindi bizagende byongerwamo ndetse ko n’ibihugu by’Akarere bishobora kuzifashisha icyo kigo kuko nta handi kiri hafi.

Ati “Dusanzwe dukoresha imyumbati, ibigori n’ibirayi mu Rwanda byongerewe ubushobozi ariko byose byakorewe hanze y’Igihugu. Noneho muri uyu mushinga mushya Abanyarwanda bazahabwa ubushobozi bikorerwe hano kandi ari bo babikoze. By’umwihariko ku birayi bwa bwoko bukundwa cyane bwa Kinigi ni bwo buzongererwa ubushobozi kugira ngo haboneke umusaruro wabyo mwinshi.”

Dr. Uzayisenga kandi yamaze impungenge abantu ku bihingwa byongerewe ubushobozi agaragaza ko nta kibazo bikwiye kubatera kuko uburyo buzakoresha ari ubwo gukoresha ADN y’igihingwa hagahindurwa imiterere ariko nta kindi bagihinduyeho cyatuma bigira ingaruka ku buzima.

Umwarimu muri UR mu ishami ry’ibinyabuzima, Prof. Mutangana Dieudonne, yavuze ko mu masomo bigisha harimo ibijyanye na ADN ariko ko hakiri imbogamizi y’uko abantu bayifiteho ubumenyi buke cyane ku buryo bateganya no kujya kuyisobanurira na bo mu mashuri yisumbuye bakazamuka bayumva.

Insina ziri mu bizongererwa ubushobozi bikorewe mu Rwanda
Imyumbati iri mu bizaherwaho mu kongererwa ubushobozi mu kigo kigiye gushingwa mu Rwanda
Umuhuzabikorwa wa Porogaramu ijyanye n’ikoranabuhanga mu bihingwa muri RAB, Dr. Uzayisenga Bellancile yavuze ko ubu mu ishami ry’icyo kigo rya Rubona hagiye kujya hategurirwa imbuto z’ibihingwa byongerewe ubushobozI
Abiga ubumenyi n'ikoranabuhanga muri UR bifuza ko ibikoresho bakenera mu kwiga ibijyanye na ADN byakongerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages