00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamaze gusimburwa na Angola mu Kanama k’umutekano ka Loni

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 1 January 2015 saa 12:44
Yasuwe :

U Rwanda rwasimbuwe mu Kanama gashinzwe umutekano ka Loni na Angola ku wa 31 Ukuboza 2014, rwari rukamazemo imyaka ibiri ruhagarariwe na Amb. GAsana Eugene yungirijwe na Olivier Nduhungirehe.
Angola, Venezuela, Espagne, Malaysia, na New Zealand bisimbuye u Rwanda, Australia, Argentina, Luxembourg na Koreya y’Epfo byari bikamazemo imyaka ibiri; nabyo bizakamaramo indi ibiri bisimburwa ku ya 31 Ukuboza 2016.
Uwari uhagarariye u Rwanda muri ako Kanama wungirije, Olivier Nduhungirehe (…)

U Rwanda rwasimbuwe mu Kanama gashinzwe umutekano ka Loni na Angola ku wa 31 Ukuboza 2014, rwari rukamazemo imyaka ibiri ruhagarariwe na Amb. GAsana Eugene yungirijwe na Olivier Nduhungirehe.

Angola, Venezuela, Espagne, Malaysia, na New Zealand bisimbuye u Rwanda, Australia, Argentina, Luxembourg na Koreya y’Epfo byari bikamazemo imyaka ibiri; nabyo bizakamaramo indi ibiri bisimburwa ku ya 31 Ukuboza 2016.

Uwari uhagarariye u Rwanda muri ako Kanama wungirije, Olivier Nduhungirehe yavuze ko umwanya u Rwanda rwari rufite muri UNSC wafashije igihugu gusobanukirwa kurushaho n’amakimbirane ndetse n’intambara birangwa mu turere dutandukanye two ku isi.

Ati”Byadufashije kandi kumva icyo ibihugu bihoraho muri UNSC (P-5) bitekereza kuri ayo makimbirane, kuko twagendaga tubyegera kugirango turebe uko Akanama gafata imyanzuro ifitiye inyungu buri wese.”

Yavuze ko n’ubwo u Rwanda ruvuye muri UNSC, imyaka ibiri rwahamaze izarufasha guteza imbere umubano n’ibihugu bitandukanye byo ku isi, cyane cyane bitanu bihora muri ako Kanama.

U Rwanda rwinjiye muri Loni ku ya 18 Nzeri 1962, rujya mu Kanama k’Umutekano bwa mbere hagati y’1994 na 1995 .

Hagati ya Mata na Nyakanga 1994 guverinoma y’Abatabazi yakoraga Jenoside ni yo yari ihagarariye u Rwanda mu Kanama k’Umutekano.

Muri 2013 u Rwanda rwongeye gutorerwa gusubira mu Kanama k’Umutekano ruhagarariwe na Amb. Gasana Eugene, manda yarwo muri ako kanama izarangira ku ya 31 Ukuboza rusiburwe n’ikindi gihugu kizamenyekana ku ya 16 Ukwakira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages