Ibi ni ibyatangajwe n’Urwego rw’Ubukerarugendo rwo muri iki gihugu, mu itangazo rwashyize hanze risaba hoteli zo muri Abu Dhabi na Dubai gukomeza gucumbikira ba mukerarugendo zicumbikiye kugeza igihe ikirere kizafungurirwa.
Uru rwego rwavuze ko amafaranga yose yo kwakira abo ba mukerarugendo ndetse n’aho baba bizishyurwa na Leta.
Riti “Ba mukerarugendo baje hano kwishimisha bisanga baheze aha kubera ibihe bidasanzwe. Aho kugira ngo habe akavuyo buri mushyitsi wese twareba ko yitaweho. Nta muntu uzasabwa kuva aho arara kugeza igihe urugendo rwabo rwemejwe.”
Ibi bibaye mu gihe Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze iminsi bigaba ibitero kuri Iran na yo igasubiza ibyo bitero ku bihugu byegeranye birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ibyo bihugu byahise bifunga ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel bikinyuramo, ibindi bikaraswa ku bikorwaremezo byabyo.
Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir na yo yahise isubika ingendo zayo zerekeza n’iziva i Doha na Dubai kubera umutekano muke uri mu karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!