00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uber igiye kwirukana 10% by’abakozi bayo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 September 2026 saa 07:16
Yasuwe :

Ikigo cya Uber kigiye kwirukana abakozi bagera kuri 3.300, bangana na 10% by’abakozi bacyo bose hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi mukuru wa Uber, Dara Khosrowshahi, yatangaje izi mpinduka mu butumwa bwa email bwohererejwe abakozi, asobanura ko ikigo gikeneye kugira byinshi bihinduka mu rwego rwacyo rw’imiyoborere nyuma yo kwaguka cyane.

Intego y’ibanze ni ukugabanya inzego z’ubuyobozi no kwibanda ku ishoramari ry’ahazaza mu bikorwa by’ingenzi, birimo serivisi zo gutwara abantu kugeza ibintu ku baguzi, ndetse n’imodoka zitwara abantu zitagira abashoferi.

Muri izi mpinduka, Uber izagabanya umubare w’abayobozi bayo bose ku kigero cya 20%. Bamwe muri aba bayobozi bazahabwa inshingano nshya zo gukora nk’abakozi basanzwe batagira abo bayobora aho kwirukanwa mu kigo.

Iki kigo kigiye no kugabanya cyane amatsinda yacyo mato, aho kizagabanya agizwe n’umukozi umwe cyangwa babiri ku kigero cya 50%. Ikindi ni uko, abakozi bari mu nzego zo hasi cyane nko munsi y’inzego zirindwi uvuye ku muyobozi mukuru, bagiye kwirukanwa.

Uretse kugabanya abakozi, Uber iri guhindura cyane amategeko yayo agenga gukorera mu rugo. Guhera ubu, iki kigo kizemerera abakozi bari munsi ya 1% gusa gukomeza gukorera kure cyangwa mu ngo zabo.

Mu rwego rwo kurushaho koroshya imiterere y’imiyoborere yayo, Uber iri guhuza amashami yayo ashinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga, siyansi, n’iryo kugeza ibintu ku baguzi, mu gihe kandi iri no guhuza ibikorwa byayo bitandukanye bijyanye na serivisi zo kugeza ibintu ku baturage birimo ibyaguzwe mu maresitora, amaguriro n’ibindi.

Uber igiye kwirukana 10% by’abakozi bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages