00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Ubudehe’ bugiye gukoreshwa hubakwa urwibutso muri Amerika

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 20 February 2016 saa 07:17
Yasuwe :

Umunyabugeni witwa Michael Murphy wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arateganya kubaka urwibutso ahiciwe abirabura basaga 4,000 bo muri Amerika hagati y’umwaka wa 1877 na 1950, abaturage bakaba ari bo bazabigiramo uruhare bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo rwuzure.

Ikigo cy’ubugeni cyashinzwe na Murphy kitwa, MASS Design Group kibanda cyane mu iterambere ry’ubuvuzi hirya no hino ku Isi, cyagiye cyubaka ibitaro muri Haiti, ndetse no mu bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba.

Ikinyamakuru, Citylab cyanditse ko Murphy yatangaje ko bigiye ku bihugu nk’u Budage, Afurika y’Epfo, n’u Rwanda byubatse inzibutso kugira ngo bijye byibuka ubwicanyi bwabayemo, ndetse binabashe kwiyubaka.

Yagize Ati” Tugomba gukora ibi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Igishushanyo cy’uyu mushinga, Murphy yakigize ahanini ahereye ku wundi wo kubaka ibitaro mu Rwanda, igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Muri 2006, uyu munyabugeni yafatanyije n’umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu witwa, Paul Farmer ndetse n’abaturage bo muri Butaro mu kubaka ivuriro ahabereye ubwicanyi mu gihe cya Jenoside.

Ku baturage bahatuye, ngo ni kimwe mu bintu by’ingirakamaro mu nzira yo kubomora ibikomere basigiwe na Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Agendeye ku nama z’umwe mu bubatsi bo mu Rwanda witwa Bruce Nizeye, bakoranaga bakoresha abaturage, babigishije ibijyanye n’ububaji bubafasha gukora ibikoresho bimwe na bimwe byashyizwe muri iryo vuriro kandi bikorwa n’abaturage ubwabo.

Naho ibikuta byubatswe mu mabuye y’amakoro yaconzwe n’abafundi b’Abanyarwanda.

Murphy ati” Bruce yungaga akanomora ibikomere by’abaturage abinyujije mu bwubatsi, atari abari barwaye gusa ahubwo bose. Ubu buryo buzwi mu Rwanda nk’Ubudehe, bishatse gusobanura ‘Umurimo wa rusange ufitiye inyungu benshi.’’

Murphy kandi yabwiye itangazamakuru ko azakoresha ubu buryo mu kubaka urwo rwibutso, akorana n’abayobozi b’imiryango y’aho ashaka kurwubaka, ndetse n’abakomoka kuri abo birabura bishwe, bafatanya mu gutegura ubutaka bwaho mu rwego rwo kugira ngo abo bishwe bafatwe nk’aho baruhukiye ahantu heza; igikorwa yise “komora ibikomere bya roho”.

Kuri we ngo ubugeni bushobora gutuma abantu bagarura icyizere, kandi bakira ibikomere bafite mu mitima yabo.

Uru rwibutso ruzaba ruteganye n’umusozi wa Montgomery wo muri Leta ya Alabama. Ibi ngo bizafasha Abanyamerika kujya bibuka ubwo bwicanyi bumaze igihe kirekire bubaye.

Aganira n’itangazamakuru, Michael Murphy, yagize ati” Mu myaka iri imbere, uru rwibutso ruzaba rubumbatiye ubuhamya nk’uko abantu bajya basaba ko ibyo bimenyetso byashyirwa ahantu runaka. Igihugu cyacu kizaba gikize igikomere gikomeye, nyuma yo kumara ikinyejana hari uguceceka.”

Ubu bwicanyi bw’indengakamere bugaragaza amateka y’irondaruhu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitaro bya Butaro, Murphy yagizemo uruhare mu kubyubaka
Murphy n'igishushanyo mbonera (inyuma ye) cy'urwibutso ashaka kubaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages